MU MAHANGA

Tanzaniya: Umudepite wanenze inkingo za Covid-19 ari gushakishwa

Bishop Josephat Gwajima, umudepite akaba n’umubwirizabutumwa muri Tanzania ari guhigwa nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ashishikariza abaturage kwanga inkingo za Covid-19.

Guverinoma yasabye Polisi guta muri yombi Gwajima agahatwa ibibazo ku magambo mabi aherutse kuvuga ku nkingo za Covid-19.

Ni itegeko ryatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu, Dr. Dorothy Gwajima in Kyatunge, nyuma yo kubona ko amakuru uwo muvugabutumwa amaze iminsi atanga agamije kuyobya rubanda ku bijyanye n’inkingo.

Urugero, The Citizen yatangaje ko tariki 26 Nyakanga uyu mwaka, yabwiye abayoboke b’itorero rye mu mujyi wa Dar es Salaam ko inkingo ibihugu bikize biri guha Tanzania, hari ibindi bizihishe inyuma.

Yagize ati “Nagiye mu bihugu byinshi, nahuye n’abazungu kenshi ariko nta na rimwe bajya batanga ibintu by’ubuntu. Umuzungu nagira icyo aguha, umenye ko hari icyo agutegerejeho.”

Gwajima yakomeje yibaza aho inzobere za Tanzania mu buvuzi zagiye kugeza ubwo zemera ko inkingo za Covid-19 zinjizwa mu gihugu.

Uyu mugabo yavuze ko inkingo Tanzania yahawe zishobora guhitana abantu cyangwa zikabahindura inyamaswa.

Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yatangaje ko idashobora kwihanganira umuntu nk’uwo ukwirakwiza ibinyoma bishobora gutera ubwoba abaturage cyangwa bikabangamira gahunda yatangiye yo gukingira.

Tanzania yatangiye guhagurukira icyorezo cya Covid-19 guhera muri Werurwe uyu mwaka ubwo Samia Suluhu yabaga Perezida asimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana.

Bishop Josephat Gwajima ushinjwa gutangaza amakuru y’ibinyoma ku bijyanye n’inkingo za Covid-19.

DomaNews

Recent Posts

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

9 hours ago

Burundi: Abantu bataramenyekana bateye za Grenade mu Tubari

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, kuwa 05/05/2024 Abantu bataramenyekana baraye bateye za Grenade mu…

9 hours ago

Harmonize ari kwikomanga mu gatuza nyuma yo guca agahigo ka Diamond Platnumz

Umuhanzi wamamaye muri Tanzania Harmonize ari kwicinya icyara muri nyuma yo aciye agahigo kari gafitwe…

13 hours ago

Abafana ba Rayon Sports barashimira RGB yabakuye mu bibazo by’imiyoborere mibi

Kuri ubu abafana ba Rayon Sports bari baragiye mu gihirahiro kubera ikipe yabo yari iyobowe…

16 hours ago

Muhanga: Abanyeshuri 15 bakoze impanuka umwe anakuka amenyo ane

Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari baje mu marushanwa ya…

1 day ago

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

3 days ago