POLITIKE

RDF yakiriye abasirikare bashya basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare yaberaga mu Kigo imyitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abasore n’inkumi basoje ayo masomo bagaragarije ubuyobozi bwa RDF ubuhanga buhanitse mu kumasha no gukoresha gukoresha intwaro zitandukanye, no mu myitozo ya gisirikare babonye mu masomo mbere yo kwakirwa mu Ngabo z’u Rwanda.
Uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (CDS) Gen. Jean Bosco Kazura mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Gen. Kazura yashimiye abo basirikare bashya kuba barahisemo neza bakinjira mu muryango wa RDF witangiye kurengera Igihugu n’abaturage bacyo.

Ati: “Nta gushidikanya ko muzagera ku nshingano zanyu mu kinyabupufa binyuze mu mahugurwa mwabonye nk’uko mwabigaragaje uyu munsi. Muri imbaraga z’abaturage banyu mu gihe mwifatanya n’abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyacu.”

Umwe mu basoje amasomo ya gisirikare, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yavuze ko atewe ishema no kwinjira mu muryango wmugari w’Ingabo z’u Rwanda bijyana no gukorera Igihugu cyamubyaye.

Kwinjiza no kwakira abasirikare bashya muri RDF, kimwe no guherekeza abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ni ibikorwa byisubiramo bigamije guhora bishimangira imyiteguro ya RDF mu kuzuza inshigano zo kurinda no gukorera Igihugu n’abagiyuye.

Abasirikare bashya binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, nyuma y’umwaka umwe bari bamaze muri ayo mahugurwa y’ibanze ya gisirikare.

Bimwe mu byo Abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda bigiye mu masomo bari bamazemo umwaka

Abasirikare bashya basoje amasomo y’ibanze ya gisirikare baribamazemo umwaka

DomaNews

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago