POLITIKE

Dr.Bizimana Jean Damascene yagizwe Minisitiri w’Ubumwe Bw’Abanyarwanda, Busingye Johnson agirwa Ambasaderi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, agira Dr. Jean Damascene Bizimana  Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Johnston Busingye wari umaze igihe kirekire ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta agirwa Ambasaderi mu Bwongereza.

Dr Bizimana ni we wa mbere uyoboye iyi Minisiteri y’Ubumwe be’abanyarwanda, yemejwe n’inama y’abaminisitiri muri Nyakanga 2021, iba Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma y’u Rwanda. Yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), nyuma yo kuba yari Umusenateri.

Dr Bizimana Jean Damascène yagizwe Minisitiri wa Mbere wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu

Busingye Johnston wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yavuye muri Goverinoma nyuma y’imyaka igera ku 8 ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa kuru ya Leta kuva muri Gicurasi 2013.

Busingye yasimbuye Yamina Karitanyi wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza kuva muri Nzeri 2015. Yamina wigeze kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Ibidukikije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), we akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz.

Busingye Johnston yagizwe Ambasaderi nyuma y’Imyaka 8 ari Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa nkuru ya Leta

Dr Francis Gatare wari Umuyobozi wa RMB we yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

Dr Fidèle Ndahayo wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike. Ni ubwa mbere iki kigo kuva cyajyaho gihawe umuyobozi, bijyanye na gahunda igihugu cyihaye zo gukoresha ingufu za nucléaire mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.

Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mu gihe Dr Mihigo Kalisa Thierry yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu muri Banki Nkuru y’Igihugu.

DomaNews

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago