INKURU ZIDASANZWE

RIB yasubije Afurika y’Epfo imodoka yabo yibwe igafatirwa ku mupaka w’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirije ku mugaragaro Polisi ya Afurika y’Epfo, imodoka yari yaribwe muri icyi gihugu igafatirwa mu Rwanda.

Iyi modoka bayishyikirijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Rusumo uherereye mu Karere ka Kirehe ari naho yafatiwe ishaka kwambuka umupaka w’u Rwanda ikomeza muri Congo.

Iyi modoka iri mu bwoko bw’imodoka nini zambukiranya imipaka zitwaye ibicuruzwa, yibwe muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uyu mwaka yibwa umushoramari witwa André Hennekom iza gufatirwa mu Rwanda muri Gicurasi 2021.

Umukozi wa RIB, Zingiro Jean Bosco, yavuze ko imodoka yibwe mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo iza gukurikiranwa na Polisi Mpuzamahanga aho bayishyize mu ikoranabuhanga ku buryo n’izindi nzego zo mu bihugu bya Afurika zibimenya.

Ati “Imodoka yaje kuza iturutse Tanzania ifite umuzigo ijya Congo igeze hano ni bwo yafashwe, igifatwa twamenyesheje Polisi Mpuzamahanga ya Afurika y’Epfo ari na we twayishyikirije.”

Zingiro yavuze ko u Rwanda rufite ikoranabuhanga ku mipaka yarwo rishobora kugaragaza umuntu ushakishwa na Polisi Mpuzamahanga cyangwa rikerekana imodoka n’ibindi bintugu byibwe ahandi bikagezwa ku mipaka y’u Rwanda.

Umupolisi waturutse muri Afurika y’Epfo witabiriye iki gikorwa witwa Matome Peter Mmamorobela, yavuze ko yanyuzwe no kugera mu Rwanda bwa mbere kandi ko yishimira akazi keza kakozwe na RIB n’uburyo yamwakiriye.

Yavuze ko umubano hagati ya Polisi mpuzamahanga ya Kigali n’iya Pretolia umeze neza.

Yakomeje ati “Buri kimwe cyose kimeze neza turishimira akazi kakozwe kose n’uburyo batumenyesheje bakimara gufata iyi modoka. Ubu twemeranyijwe ko iyi modoka igiye gusubira Tanzania igakomeza kugera muri Afurika y’Epfo.”

RIB yagiriye inama Abanyarwanda bakora ubucuruzi bw’imodoka kujya babanza kwitondera iyo bagiye kugura bakabanza kuyishakishaho amakuru ngo kuko hari ubwo iba yarakoreshejwe ibyaha igashyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo uwayigura yayifatanwa.

Umukozi wa RIB n’uwa Polisi ya Afurika y’Epfo nibo basinyanye amasezerano yo kwakira imodoka yari yaribwe
Imodoka nini yo mu bwoko bwa Scania itwara imizigo niyo yafatowe ku mu paka w’u Rwanda yaribwe muri Afurika y’Epfo

 

DomaNews

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

20 mins ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

18 hours ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

23 hours ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 day ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 day ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago