Umunyamakuru Isheja Sandrine n’umugabo we Kagame Peter bibarutse wa kabiri, Kuri uyu wa Mbere nibwo iyi nkuru nziza yatashye mu muryango w’Aba bombi, nyuma y’amezi icyenda bari bamaze bategereje ubuheta bwabo.
Uyu mwana w’umuhungu akurikiye imfura yabo nawe w’umuhungu witwa Karl ubu ufite imyaka ine.
Sandrene Isheja, Umunyamakuru wa KISS FM yibarutse nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize umugabo we yari yamutunguye amusanga muri studio amushimira ko mu gihe cyose yari atwite yaranzwe n’imbaraga n’umurava mu kazi ke.
Sandrine Isheja na Peter Kagame bamaze imyaka igera kuri itanu barushinze, kuko tariki ya 15 Nyakanga 2016 nibwo basezeranye kubana imbere y’amategeko,urukundo rwabo rushimangirwa n’imbere y’Imana n’imiryango mu Kiliziya kuwa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…