Ku wa Gatanu saa cyenda n’igice nibwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga Zena bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo.
Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu byari bizwi na bake bo hafi y’imiryango yombi.
Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe mu ntangiriro za Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.
Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.
Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame Umusenateri nyuma y’amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri Guverinoma.
Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Akanyamuneza kari kose mu maso yabo bishimira intambwe bateye mu buzima
Bari baberewe ku munsi wabo w’amateka
Zena Abayisenga wasezeranye na Senateri Evode Uwizeyimana
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…