Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko n’Umukunzi we bagiye kubana(Amafoto)

Ku wa Gatanu saa cyenda n’igice nibwo Uwizeyimana yasezeranyijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge na Abayisenga Zena bemeranyije urukundo nk’umugore n’umugabo.

Nta bantu benshi bari bitabiriye uwo muhango ndetse ni ibintu byari bizwi na bake bo hafi y’imiryango yombi.

Gusezerana imbere y’Imana biteganyijwe mu ntangiriro za Ukuboza mu gihe ibirori byabo bizabera i Rusororo ku Intare Arena nk’uko impapuro z’ubutumire zibigaragaza.

Umugore wa Uwizeyimana ni uwa Kabiri kuko uwa mbere batandukanye mu myaka micye ishize.

Uwizeyimana mu Ukwakira 2020 nibwo yagizwe na Perezida Kagame Umusenateri nyuma y’amezi make yari ashize yeguye ku mwanya yariho muri Guverinoma.

Icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Akanyamuneza kari kose mu maso yabo bishimira intambwe bateye mu buzimaJPEG - 76.5 kb

Bari baberewe ku munsi wabo w’amateka

Zena Abayisenga wasezeranye na Senateri Evode Uwizeyimana

Senateri Uwizeyimana yari ateze amatwi impanuro zihabwa abagiye gushyingiranwa

Batangiye ubuzima bushya nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategekoBarebanaga akana ko mu jisho maze ibinezaneza bikabarengaUbu Uwizeyimana ni umugabo wa Abayisenga mu buryo bwemewe n’amategekoBarateganya ko mu ntangiriro za Ukuboza aribwo bazahesha isezerano ryabo umugisha imbere y’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *