INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame yatanze umurongo ku cyibazo cya Camera zo mu muhanda na Polisi bitavugwaho rumwe

Ubwo yayoboraga ibirori byo gushimira abasoreshwa beza, Perezida Paul Kagame yavuze ku mpaka ziriho hagati ya Polisi y’Igihugu n’Abakoresha umuhanda, nyuma yaho benshi binubiye kwandikirwa ko bakabije ku muvuduko wo kutagendera ku biteganywa n’ibyapa nka km 40/h na km 30/h, yasabye ko Polisi ijya hagati umuvuduko ntube mwinshi uteza impanuka, ariko ntube na muke ubuza abantu kugera aho bagiye.

Hari hashize igihe kumbuga nkoranyambaga hagaragara impaka zumvikanye cyane ubwo Umunyamakuru wa TV Radio/One akaba n’umuyobozi wayo KNC atumvaga ibintu kimwe kuri mikoro n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, amubwira ko Polisi yandikira abantu umuvuduko ukabije kandi bari munsi ya Km 60/h, nyamara Kabera akavuga ko bitabaho ko nta we urengana, ko abagenda mu muhanda bakurikiza ibyo ibyapa biteganya.

Izi mpaka Perezida Paul Kagame na we zimwe yarazumvise ibindi abisoma mu bitangazamakuru, ndetse ubwo yashimiraga abasoze neza yazikomojeho kandi benshi bagaragaza ko byari bikenewe.

Ati “Akantu nagira ngo nzane aha, njya mbibona ku mbuga zihana amakuru (Social Media), ibyo maze kubona hanze aha, abantu bose uko baje, abanshi muri mwe mwaje mutwara imodoka umenya mwaje musora inzira yose kugera hano.
Nabonye abantu bitotomba, umuvuduko w’imodoka tugenderamo, nabonye abavuga ukuntu bahanwa, n’ibihano ibyo ngira ngo bireba Polisi ntabwo bireba RRA cyangwa na RRA umenya bakorana. Baravuga ngo nta we uhumeka abantu bagenda batanga amafaranga y’ibihano, uwarengeje ibilomtero nka 40km/h.

Uwo muvuduko ni nk’uwo bamwe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda, ndakeka ko babanje gutubura amafaranga cyane kugira ngo… Ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza, ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwisnhi cyane ibivamo murabizi ariko nanone ntabwo umuvuduko wawushyira hasi ku buryo utagera aho ujya.”

Iri jambo ryakiriwe neza n’abari kuri Intare Arena bakomye amashyi y’urufaya yamaze umwanya munini.
Perezida Kagame ati “Nabwiye Abapolisi ko bagira ‘balance’ (gushyira mu gaciro).”

Yavuze ko aza gushaka ababishinzwe bakanoza ibintu uko bikwiye. Ati “Hari n’abavuga ngo nta kimenyetso kitubwira ibi, hari aho ugera bakavuga ngo ni km 50/h ariko hari icyapa, iyo kidahari ubibwirwa n’iki? Ntabwo twifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru ariko abantu na bo uko bagenda bigomba kujya mu gaciro.”

Perezida Kagame yatanze umurongo ku cyibazo cya Camera zo mu muhanda na Polisi bitavugwaho n’abatwara Ibinyabiziga

ABAYO MINANI John/Domanews.rw

DomaNews

Recent Posts

Umutoza wa As Kigali y’Abagore uherutse gukubita urushyi mugenzi we wa Rayon Sports yahanwe

Umutoza wa AS Kigali WFC, Ntagisanimana Saida, yafatiwe ibihano byo kumara imikino itatu adatoza kubera…

16 hours ago

Burundi: Uwakoraga ubukangurambaga mu ishyaka rya CNDD-FDD yishwe n’abantu bataramenyekana

François Xavier Habonimana, wakoraga umurimo w'ubukangurambaga mu ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy'u Burundi…

18 hours ago

Imitungo y’umuryango wa Rwigara yaguzwe mu cyamunara

Ushingiye ku byari mu itangazo ry’umuhesha w’inkiko umunyamategeko Vedaste Habimana rihamagarira ababishoboye kugura kuri make…

18 hours ago

Umuhanzi Justin Bieber yavuze ko yicuza gukorana na Wizkid

Umuhanzi mpuzahamanga Justin Bieber aricuza kuba yaremeye kujya mu ndirimbo Essence ya Wizkid, aho ahamya…

23 hours ago

Nyuma y’imyaka 15, Diamond Platnumz yongeye guhura n’umukobwa watumye aba icyamamare

Mu gitaramo cyitwa Serengeti Bite Vibes cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 27 Mata,…

1 day ago

Rwamagana: Yagiye kwimara ipfa asanga nyirirugo akanuye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Mu rugo rw’umugabo witwa…

2 days ago