Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda izindi dose 301.860 z’inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, aho umubare wa dose z’inkingo zose iki gihugu kimaze guha u Rwanda wageze kuri 1.960.550.
Izi doze zaje ziherekejwe n’inshinge 1.350.000 zizakoreshwa mu gutera abantu inkingo za Covid-19, ibintu byakozwe mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kurwanya iki cyorezo mu Rwanda.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H Vrooman yavuze ko uku gutanga inkingo ari kimwe mu byerekana umubano mwiza w’ibihugu byombi, kandi ko bigikomeje.
Ati “Amerika imaze guha u Rwanda dose hafi miliyoni ebyiri z’inkingo za Covid-19 ndetse hari izindi miliyoni zizaza mu Ukuboza binyuze muri gahunda ya Covax.”
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa hafi miliyoni esheshatu z’abaturage bahawe dose ya mbere n’abandi barenga miliyoni 3,4 bahawe dose ebyiri z’urukingo rwa Coronavirus, ndetse biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira hamaze gukingirwa 30% by’abaturage bose bemerewe guhabwa inkingo.
Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeje gutanga umusanzu mu gufasha u Rwanda kugera kuri iyi ntego, aho inkingo hafi miliyoni ebyiri zimaze gutangwa zakingira 13% by’abaturage, ndetse ubufasha bwose cyatanze muri gahunda yo kurwanya iki cyorezo mu Rwanda bufite agaciro ka miliyari 28 Frw.
Iki gihugu kandi kimaze gutanga impano ya doze z’inkingo zirenga miliyoni 240 mu bihugu birenga 100, aho miliyoni 65 muri zo zoherejwe mu bihugu bya Afurika biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Amerika yahaye u Rwanda izindi doze z’inkingo 301.860 zo mu bwoko bwa Pfizer
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…