POLITIKE

Abasirikare 150 b’u Buholandi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Itsinda ry’abasirikari 150 baturutse mu Buholandi bari mu Rwanda aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ibyumweru bitatu, izabera mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro.

Kuri iki Cyumweru abo basirikare basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakanrengane zirenga 250 000 ziharuhukiye.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wolters, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko ibihugu biba bikeneye ingabo zifite ubuyobozi bushyize imbere kurengera abaturage, ari nacyo cyabuze mu gihe cya Jenoside.

Yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amasomo akomeye adakwiye kwibagirana.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira RDF kuba yarahaye abasirikare b’u Buholandi amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu Rwanda.

Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ubwami bw’u Buholamdi n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa agaruka ku butabera, ajyane no gukemura amakimbirane ndetse no gushyigikira ibikorwa bya RDF byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye.

Yashimangiye ko amasomo abasirikare b’u Buholandi bagiye guhabwa azakomeza umubano w’igisirikare cy’ibihugu byombi.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye mu bijyanye n’igisirakare, uturuka ku masezerano yashyizweho umukono mu 2005 y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Abasirikare b’u Buholandi bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Aba basirikare basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe AbatutsiU Buholandi n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano ikomeye mu gisirikareAmbasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yashimye RDF kuba igiye guha itsinda ry’abasirikare b’igihugu cye amahugurwa

DomaNews

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

1 hour ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

2 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

2 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

15 hours ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

20 hours ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

1 day ago