Umurenge wa Kagarama wo mu karere ka Kicukiro washyizeho Siporo yihariye izajya iba buri cyumweru cya kabiri cy’ukwezi.
Iyi Siporo y’umwihariko y’umurenge wa Kagarama yatangijwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, ni Siporo yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye batuye muri uyu murenge, ndetse n’abaturage bari bamaze iminsi bayiteguye.
Atangiza iyi Siporo mu murenge wa Kagarama, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yavuze ko byaba byiza n’indi mirenge ibigiyeho igatangiza iki gikorwa.
Yagize ati: “Iyi Siporo n’igikorwa cyiza gihuza abaturage, iyo bahuriye hamwe umwe amenya ko uwo badaherukanye agifite ubuzima akibasha gukora Siporo, iki n’igikorwa cy’ubuzima ariko kinarimo akazi. Ndashimira cyane ubuyobozi bw’umurenge wa Kagarama, kuko ni agashya bateguye twari tumenyereye Siporo rusange ku rwego rw’Umujyi (Car free day),iba kabiri mu kwezi tugahurira ahantu hanini ariko kuba no ku rwego rw’Umurenge abantu batangiye kwishyiriraho Siporo yihariye yubishimiye uyu murenge ariko bibaye byiza byazakomereza no mu yindi mirenge y’Akarere ka Kicukiro”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagarama Uwamwiza Marie Chantal yavuze ko iyi Siporo ari ingenzi kuko igiye kujya ihuza abaturage b’Umurenge.
Ati: “Iyi Siporo n’ingenzi kuko igiye guhuza abaturage b’umurenge wacu, twarayiteguye dukora ubukangurambaga niyompamvu abaturage bitabiriye ari benshi kuko bari barayiteguye kandi babyishimiye, twashatse ko batazajya bategereza Siporo y’Umujyi wa Kigali muri iki gihe duhanganye na COVID-19, ahubwo muri icyo gihe cyo gutegereza nabo bakabona ikibahuza”.
Shyaka Nyarwaya Michael Uhagarariye Inama njyanama y’Umurenge wa Kagarama avuga ko iyi Siporo igiye guhindura imikoranire y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko izajya ibahuza bagasabana.
Yagize ati: “ Iyi Siporo twayiteguye ku girango abaturage ba Kagarama barusheho kugira ubuzima bwiza, ikindi dukomeze gahunda ya Leta yo gukora Siporo kugeza ku murenge, bimanuke mu kagari, bigere no mu midugudu, kuko abantu iyo bakoranye Siporo babassha kuganira bakamenyana bakabasha gukora Bizinesi, gukora Politiki nzima no kugira iterambere bageraho, iki ni ukugirango abaturage ba Kagarama babashe kumenyana kuko abantu baba bari mu kazi umunsi ku munsi (…) bizatuma abaturage bamenyana n’abayobozi byihutishe gahunda yo kwereza abaturage kugirango najya kwaka serivisi agende yiyumbamo umuyobozi”.
Iyi Siporo yihariye y’Umurenge wa Kagarama itangijwe ngo ige yunganira itegurwa n’Umujyi wa Kigali (Car free day) iba kabiri mu kwezi, mu gihe iyo umurenge izajya iba ku cyumweru cya kabiri cya buri kwezi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…