Abaturage bahuye n’ikibazo cy’amapfa bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo batangiye kugezwaho ibiribwa na Leta kuko iki kibazo cyatumye bateza imyaka yabo.
Ni ibiribwa biri gutangwa na Leta y’u Rwanda aho byatangiye gutangwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza. Biri gutangwa ku miryango 2542 ibarizwa mu tugari twa Rwikiniro, Nyamatete na Munini duherereye mu Murenge wa Rwimbogo.
Mu butumwa bugufi Akarere ka Gatsibo kanyujije ku rubuga rwa Twitter kavuze ko aba baturage bari guhabwa birimo; umuceri, kawunga ndetse n’ibishyimbo.
Buti ” Ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, Akarere ka Gatsibo, uyu munsi katangiye kugeza ku miryango yahuye n’amapfa bikabaviramo kuteza ibyo bahinze inkunga y’ibiribwa birimo:umuceri, ibigori n’ibishyimbo. Muri rusange imiryango igera kuri 2,542 niyo izagezwaho ubu butabazi.”
Yanditswe na ABAYO Minani John
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…