Mugihe igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 gikomeje gushishikarizwa abatuye isi yose aho murwanda abatari bakeya bamaze gufata inkingo zabo zigera kuri ebyiri ndetse n`urutsindagira inkingo (Booster) akenshi rufatwa nk`urwa 3, Ikigo cy`igihugu gishinzwe ubuzima RBC kibinyujije kurukuta rwacyo rwa Tweeter cyashyize hanze uburyo butandatu (6) ushobora kwifashisha ukabona icyemezo cy`uko wikingije.
Ubu buryo akaba ari ubu bukurikira
1.Uburyo bwa mbere: Gukoresha akanyenyeri n’urwego (Ubu buryo bukoreshwa kuri telefone iyo ariyo yose)
Uko bikorwa:
a. Kanda *114#
b. Hitamo ikinyarwanda
c. Hitamo 3 ” Kureba niba warikingije”
d. Shyiramo kode yawe y`urukingo
2. Uburyo bwa 2: Gukoresha igikoresho cy`ikoranabuhanga (Smartphone, Mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho gishobora gufungura umurongo wa interineti)
Uko bikorwa:
a. Kanda hano winjire /Usure urubuga rwa interineti
b. Shyira nimero ya telefone yawe ahabugenewe udashyizeho imibare iranga igihugu (Urugero: 0788######)
c. Shyira kode yawe yo gukingirwa ahabugenewe ntantera ushyizemo. Urugero: EXC######
d. Kanda ahanditse ” Check Vaccination status ”
3. Gukoresha ikarita wahawe igihe wikingizaga (Vaccination card)
Uko bikorwa:
Erekana agakarita wahawe igihe wikingizaga, ukereke urwego rwifuza kumenyako wikingije. Tubibutseko aka gakarita kaba kerekana amakuru atandukanye arimo Amazina yawe; nimero y`ikikuranga;urukingo wafashe (Dose ya mbere; iya kabili etc..); izina ry`urukingo wafashe;Italiki wakingiriweho ndetse n’aho wakingiriwe.
4. Niba udashoboye kubona icyemezo cy`uko wakingiwe cyangwa waribagiwe kode yawe
Uko bikorwa:
A. Hamagara kuri 114 maze uhabwe ubufasha
5. Egera site y`ikingira ikwegereye maze uhabwe kode yawe
6. Reba ko wikingije ukoresheje application ya RBC (Covid App). Iyi App ikaba izatangira gukoreshwa kuwa kabili ikaba kandi izajya ifasha abantu kureba ibisubizo byabo bya Covid 19 cyangwa se ibyemezo by`uko bikingije.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…
View Comments
Good job to domanews