Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo z’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kurasa ku nkambi y’impunzi ya Mugunga mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Madamu Makolo yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zifite ubunyamwuga zitarasa ku basivili nkuko Amerika yabivuze.
Mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga wa Amerika, Matthew Miller, avuga ko iki gitero cya bombe cyavuye ku birindiro by’ingabo z’ u Rwanda na M23.
Amerika yatangaje ko yamagana igitero cyagabwe na RDF / M23 ku nkambi ya Mugunga y’abimuwe mu byabo (IDP) mu burasirazuba bwa DRCongo cyahitanye byibuze abantu 9, abandi 33 barakomereka.Yavuze ko benshi muri bo ari abagore n’abana.
Amerika yakomeje igira iti “Duhangayikishijwe cyane no kwagura imbago kwa RDF na M23 mu burasirazuba bwa DRC, byagize uruhare mu kwimura abaturage barenga miliyoni 2.5, kandi turahamagarira impande zombi kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Makolo ku rubuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.
Ati “Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy’ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y’abimuwe mu byabo.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n’Ingabo za RDC, FARDC.
Yagize ati “Mushakire ubu bugizi bwa nabi kuri FDLR na Wazalendo batagira amategeko, bafashwa na FARDC.”
Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) akaba n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wawo, Bintou Keita, yamaganye iki gitero gusa we ntiyemeje aho cyaturutse. Yasabye ubuyobozi bw’iki gihugu gufata ingamba zatuma abakigizemo uruhare bagezwa mu butabera.
Ibiro bya Keita byagize biti “Intumwa yihariye irasaba ubuyobozi bwa RDC gufata ingamba zose ziri ngombwa, zo kugeza mu butabera abagize uruhare muri ibi bikorwa byose birenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburenganzira mpuzamahanga bw’ubutabazi, bishobora kuba icyaha cy’intambara.”
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…