IMYIDAGADURO

Umunyamakuru Ariane Uwamahoro wa RBA yasezeranye mu mategeko(Amafoto)

Ariane Uwamahoro usanzwe ari umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri Televiziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bananeza Raymond.

Ni mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango y’ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Ariane Uwamahoro wasezeranye imbere y’amategeko, yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.

Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.

Ariane n’Umukunzi we Raymond basezeranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu Murenge wa Nyakabanda
Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe

DomaNews

Recent Posts

U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…

1 hour ago

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

22 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

22 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

22 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

23 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago