Umunyamakuru Ariane Uwamahoro wa RBA yasezeranye mu mategeko(Amafoto)

Ariane Uwamahoro usanzwe ari umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri Televiziyo Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Bananeza Raymond.

Ni mu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango y’ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Ariane Uwamahoro wasezeranye imbere y’amategeko, yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.

Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.

Ariane n’Umukunzi we Raymond basezeranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu Murenge wa Nyakabanda
Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *