Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko ku nshuro ya 28 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwibuka rwabaga buri taliki 07, Mata buri mwaka rutazabaho.
Dr Jean Damascène Bizimana Umuyobozi w’iyi Minisiteri, yavuze ko hafashwe uriya mwanzuro kubera ko COVID-19 igihari bityo ngo kubuza abantu kwegerana kandi bari mu rugendo nka ruriya ntibyakunda.
Ati: “ Twasanze uyu mwaka icyo gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka twakihorera”
Ku byerekeye uko bizaba byagenze mu masaha ya mu gitondo kuri uwo munsi, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gitondo saa tatu umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 uzabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.
Muri buri Mudugudu hakazabera ibiganiro bivuga ku nsanganyamatsiko n’ubutumwa bwagenewe kiriya gikorwa.
Minisitiri Bizimana avuga ko ikiganiro bamaze kucyoherereza uturere kandi natwo twabwohereje aho bugomba kugera.
Nyuma y’ikiganiro abaturage bazungurana ibitekerezo ku kiganiro bahawe ariko banungurane ibitekerezo by’uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa aho batuye.
Bazanaganira uko ibibazo bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bwashakirwa ibisubizo aho batuye.
Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…
Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…
Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…
Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…
Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…
Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…