INKURU ZIDASANZWE

Kwibuka28: Urugendo rwo Kwibuka “Walk To Remember” ntabwo ruzabaho

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko ku nshuro ya 28 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwibuka rwabaga buri taliki 07, Mata buri mwaka rutazabaho.

Dr Jean Damascène Bizimana Umuyobozi w’iyi Minisiteri, yavuze ko hafashwe uriya mwanzuro kubera ko COVID-19 igihari  bityo ngo kubuza abantu kwegerana kandi bari mu rugendo nka ruriya ntibyakunda.

Ati: “ Twasanze uyu mwaka icyo gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka twakihorera”

Yabwiye RBA ko nta n’ijoro ryo kwibuka rizaba ahubwo abantu bazakurikiranira ibyaryo kuri radiyo na televiziyo

Ku byerekeye uko bizaba byagenze mu masaha ya mu gitondo kuri uwo munsi, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana avuga ko mu gitondo saa tatu umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 28 uzabera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi.

Muri buri Mudugudu hakazabera ibiganiro bivuga ku nsanganyamatsiko n’ubutumwa bwagenewe kiriya gikorwa.

Minisitiri Bizimana avuga ko ikiganiro bamaze kucyoherereza uturere kandi natwo  twabwohereje aho bugomba kugera.

Nyuma y’ikiganiro abaturage bazungurana ibitekerezo ku kiganiro bahawe ariko banungurane ibitekerezo by’uko ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zishyirwa mu bikorwa aho batuye.

Bazanaganira uko ibibazo bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda bwashakirwa ibisubizo aho batuye.

Urugendo rwo Kwibuka “Work To Remember” ryakorwaga ku mugoroba wa tariki 07 Mata buri mwaka, rukitabirwa n’Abayobozi batandukanye n’Urubyiruko

DomaNews.rw

Recent Posts

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

2 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

7 hours ago

Kenya: Imibare y’abahitanywe n’ababuriwe irengero kubera imyuzure ikomeje kwiyongera

Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n'ibiza byibasiye igihugu cya Kenya…

8 hours ago

Perezida Kagame yihanganishije igihugu cya Kenya cyibasiwe n’ibiza

Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Ruto n'Abanya-Kenya kubera imiryango yakuwe mu byabo…

23 hours ago

Police Fc yegukanye igikombe cy’Amahoro ihumeka insigane

Ikipe ya Police Fc yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze ikipe ya Bugesera Fc bigoranye ibitego 2-1…

23 hours ago

Ngororero: Umwana w’imyaka 2 yatwikiwe mu nzu na Se

Umwana w'imyaka ibiri w'umuhungu witwa Iremukwishaka Viateur aravugwaho gutwikirwa mu nzu biturutse ku mubyeyi we…

1 day ago