INKURU ZIDASANZWE

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye muri Car Free Day mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

Mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 01, Gicurasi, 2022, Abanyarwanda batuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo rusange yiswe Kigali Car Free Day. Barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame nabo bayikoreye mu bice by’Umujyi wa Kigali bitanduknye.

Video yashyizwe kuri Twitter yerekana Perezida Kagame ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali  Bwana Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa bari muri siporo yabereye ahantu hasa na za Rwampara mu Karere ka Nyarugenge ahaherutse kubakwa imihanda mishya.

Naho Ifoto yerekana Madamu Jeanette Kagame ari muri Siporo yo imwerekana ari kuyikorera hafi ya Kigali Convention Center.

N’ahandi muri Kigali naho habereye iriya Siporo imaze kumenyerwa mu Rwanda ndetse yageze no mu bindi bice by’u Rwanda.

Perezida Kagame yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Meya w’Umujyi wa Kigali  Bwana Pudence Rubingisa na Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa bari muri siporo yabereye ahantu hasa na za Rwampara mu Karere ka Nyarugenge
Madamu Jeannette Kagame we yayikoreye hafi ya Kigali Convention Center ari kumwe n’abiganjemo Urubyiruko

DomaNews.rw

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

7 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

7 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago