Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, bakiriye Igikomangoma cya Wales, Charles Philip n’umugore we Camilla.
Perezida Kagame na Prince Charles, bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye n’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza, ari mu Rwanda kuva ku mugoroba wo ku wa Kabiri, aho yahageze aje kwitabira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, aho ahagarariye Umwamikazi Elizabeth II.
Abinyujije kuri Twitter, Prince Charles yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku bw’ikaze n’urugwiro babakiranye.
Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza na Madamu Camilla, mu masaha ya mbere ya saa sita babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, aho bagiye kunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Aherekejwe na Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Prince Charles n’umugore we Camilla, batambagijwe ibice bigize urwo rwibutso ndetse basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’ubudasa bw’Abanyarwanda mu kwishakira ibisubizo byabagejeje ku bumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka mu myaka 28 ishize. Yanashyize indabo ku mva.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…