Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Kuva yasohora indirimbo iheruka yise Big Time, Yvan Buravan yahise afatwa n’indwara atangira kwivuza tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.
Nyuma y’icyumweru ari kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaje gutaha, icyo gihe yavugaga ko yiyumva nk’uwakize ariko nyuma y’iminsi mike hakiriwe indi nkuru y’uko yagiye kwivuriza muri Kenya.
Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi ndetse umuryango we kenshi ugahamya ko icyo ukeneye ari amasengesho ku mwana wabo kurusha gutangaza uko ameze.
Nyuma y’iminsi yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagaruwe mu Rwanda hatangira gutegurwa urugendo rwo kujya kumuvuriza mu Buhinde aho yajyanywe mu ntangiriro za Kanama 2022.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo byamenyekanaga ko yitabye Imana.
Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe kureberera inyungu ze, bahamije ko Buravan yazize indwara ya Kanseri yari amaranye iminsi.
Ati “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Yvan Buravan rwabaye muri iri joro mu Buhinde aho yari ari kuvurizwa Cancer y’urwagashya. Yvan Buravan ni umuntu wasakaje ibyishimo kuri buri wese wari hafi ye. Yashishikarije twese gukunda igihugu cyacu n’umuco wacu.”
Yvan Buravan yavutse mu 1995 i Gikondo. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni bucura mu muryango. Amashuri abanza yayigiye i Gikondo ku kigo cya Le Petit Prince, ayisumbuye ayakomereza muri Amis des Enfants na la Colombière.
Yahise akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha ubucuruzi, itumanaho n’ikoranabuhanga.
Yatangiye kuririmba mu 2009, akiri muto kuko yari afite imyaka 14. Umuziki nk’umwuga yawutangiye ku mugaragaro mu 2016, Abanyarwanda nabo baramukundira, bakirana yombi ibihangano bye. Yaririmbaga injyana zirimo R&B, Soul na Afrobeat.
Indirimbo ya mbere yakoze yamenyekanye cyane ni iyitwa Urwo Ngukunda yahuriyemo na Uncle Austin nyuma akurikizaho Malaika yahogoje imitima y’abakunda umuziki nyarwanda.
Ni we muhanzi wenyine wo mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo cya Prix découvertes RFI mu 2018, bimuhesha amahirwe yo gukora ibitaramo hirya no hino ku Isi.
Mu ndirimbo yakoze zatumye arushaho kumenyekana, harimo nk’iyo yise “ Si Belle”, Garagaza, Oya, Just a dance n’izindi.
Album yaherukaga gukora ni iyo yise “Twaje” mu gihe indirimbo ya nyuma asize ni iyo yise “BigTime”.
Abakunzi b’umuziki nyarwanda, abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda no mu mahanga, abanyapolitiki n’abandi, bose bashenguwe n’urupfu rwe, bamwifuriza iruhuko ridashira.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…