INKURU ZIDASANZWE

Kicukiro: Abaturage bo mu mudugudu wa Rukatsa basangiye Umuganura bamurikirwa ibihembo bagiye batsindira

Abaturage bo mu mudugudu wa Rukatsa mu kagari ka Rukatsa  mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro, bizihije Umuganura bishimira ibikombe bagiye batsindira mu myaka ibiri ikurikiranye ku rwego rw’umujyi wa Kigali n’Akarere.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Kanama 2022 Abanyarwanda bizihije Umunsi mukuru w’Umuganura bishimira ibyagezweho, n’ibirori byabaye hirya no hino mu gihugu byagiye bibera ku rwego rw’umudugudu.

Mu mudugudu wa Rukatsa wizihije uyu munsi mu buryo budasanzwe aho abaturage bose bawutuye basangiriye hamwe bishimira ibyagezweho. Aba baturage bo muri uyu mudugudu banamurikiwe ibihembo umudugudu wagiye uhembwa mu marushanwa atandukanye yategurwaga  n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukatsa Rwirangira Patrick, yashimiye abaturage  imbaraga bakoresha ngo umudugudu ugere ku iterambere harimo no guhiga indi midugudu.

Yagize ati: “Sinzi uko nabivuga ariko abaturage bo mu mudugudu wa Rukatsa turihariye, haba mu bufatanye ndetse no mu ndangagaciro, mbashimira ko bose uko bangana bagira umutima wo gukunda Igihugu. Ibikombe byose twatsindiye ni imbaraga z’abaturage bo muri uyu mudugudu, hari n’ibindi byinshi tuzatwara kandi byose bizaduhesha ishema”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rukatsa Rwirangira Patrick, yashimiye abaturage  imbaraga bakoresha ngo umudugudu ugere ku iterambere harimo no guhiga indi midugudu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukatsa uyu mudugudu uherereyemo Umuranga Yvonne, yasabye Umudugudu wa Rukatsa kuguma mu ngamba bakazakomeza no gutwara ibindi bikombe.

Yagize ati: “ Uyu munsi mu gihugu hose bari gusabana, bari mu muganura ariko twebwe agahigo dufite mu mudugudu wacu ni uko turi kwishimira ibikombe twahawe duhize indi midugudu, niba turi kwishimira ibyagezweho rero ni byiza ko dufata ingamba zo gukomeza kugirango ubutaha tuzishimire ibirenze ibi twishimiye uyu munsi”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukatsa Umuranga Yvonne yasabye Umudugudu wa Rukatsa kuguma mu ngamba bakazakomeza no gutwara ibindi bikombe

Umudugudu wa Rukatsa wo mu murenge wa Kagarama, umaze kumenyekana cyane mu mujyi wa Kigali nk’indashyikirwa kuko ni umwe muyegukana amarushanwa ategurwa n’umujyi ndetse no ku rwego rw’akarere.

Mu mwaka wa 2020 – 2021 uyu mudugudu niwo wegukanye Igihembo k’imiyoborere myiza mu mujyi wa Kigali, ukaba waranahembwe nk’Umudugugu witwaye neza mu marushanwa yateguwe n’umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2021 yo kugaragaza ubudasa mu kurinda abaturage icyorezo cya COVID-19 yari yiswe “Ubudasa mu guhangana na COVID-19”, uyu mudugudu ukaba warahembwe amafaranga agera kuri Miriyoni n’igice bagiye kuzifashisha mu gufasha abaturage batishoboye bo muri uyu mudugudu.

Abakuze nasangije abitabiriye ibi birori amateka y’Umuganura
Abaturage b’Umudugudu wa Rukatsa bamurikiwe ibihembo bagiye begukana birimo na Mudasobwa
Abaturage bitaribiruye ibirori bishimira ibyagezweho
Bamwe mu baturage n’abayobozi bitanga kurusha abandi mu mudugudu bahawe ishimwe
Ibi birori byasojwe no gusangira Umuganura ku baturage bo mu mudugudu wa Rukatsa

Jean Aime Desire Izabayo

Recent Posts

Hatangajwe ingengabihe y’Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, byemejwe ko ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira…

5 hours ago

Hatangajwe igihe cyo gukorera impushya hifashishijwe ikoranabuhanga mu Busanza

Polisi ishami rishinzwe ibizamini n'impushya zo gutwara ibinyabiziga ryemeje ko rigiye gutangira gukoresha ibizamini hifashishijwe…

6 hours ago

FERWAFA yakomoje ku gikombe yahaye Rayon Sports kikameneka kitarenze umutaru

Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports y'Abagore ishyikirijwe igikombe yarimaze gutsindira mu irushanwa ry'igikombe cy'Amahoro…

10 hours ago

Igikapu Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro gihagaze arenga miliyoni 200 y’u Rwanda

Igikapu umuraperi Lil Uzi aherutse guserukana ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella mu cyumweru gishize…

11 hours ago

Umukinnyi wa Basketball y’abagore Brittney Griner yahishuye uko yaragiye kwiyahura ubwo yarafungiye mu Burusiya

Umukinnyi wa Basketball y'abagore Brittney Griner, ukina muri NBA yatangaje ko yatekereje kwiyahura mu byumweru…

13 hours ago

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye abenegihugu ko aribo biteza ubukene

Perezida Ndayishimiye Evariste ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umurimo mu Ntara ya Kayanza…

18 hours ago