Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, gufungwa imyaka ine.
Bamporiki Eduard wari ukurikiranweho ibyaha birimo kwaka indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko, yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 z’amafaranga y’U Rwanda nyuma yuko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanze ahamwa n’ibi byaha.
Tariki ya 21 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ibyaha bya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…