Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, gufungwa imyaka ine.
Bamporiki Eduard wari ukurikiranweho ibyaha birimo kwaka indonke no gukoresha nabi ububasha ahabwa n’itegeko, yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya Miliyoni 60 z’amafaranga y’U Rwanda nyuma yuko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusanze ahamwa n’ibi byaha.
Tariki ya 21 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, ibyaha bya ruswa n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…