INKURU ZIDASANZWE

Imihanda ingana n’ibilometero birenga 70 igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwatangije icyiciro cya kabiri cyo kuwubakamo imihanda. Igiye kubakwa ubu ingana na Kilometero 70.

Umushinga wose uteganya ko hazubakwa imihanda ireshya na Kilometero 215, ikazaba yarangiye bitarenze umwaka wa 2024.

Kuri uyu wa Kane Taliki 24, Ugushyingo, 2022 nibwo hatangiye kubakwa biriya bilometero nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Dr. Merard Mpabwanamaguru.

Iyi mihanda irimo umuhanda wa  UTEXRWA -Kagugu; uwa Rwinyana Village, Remera-Baho Polyclinic-RDB, Migina- Contrôle Technique, Mulindi- Gasogi- Kabuga, Busanza- Muyange, Kagarama- Muyange, SONATUBES-Sahara, Miduha-Mageragere, n’uwa Rugenge- Muhima Hospital-Nyabugogo.

Umujyi wa Kigali wemeza ko abakozi bawo n’abakorera kompanyi zubaka imihanda bazaba bari kuri site mu masaha y’akazi kugira ngo bafashe uwagira ikibazo ahura na cyo mu gihe yaba ageze muri uwo muhanda agasanga utari nyabagendwa.

Dr. Mpabwanamaguru yagize ati: “Rimwe na rimwe muzasabwa gukoresha indi mihanda ishamikiye ku yavuzwe haruguru mu gihe imirimo izaba irimo gukorwa.”

Biteganyijwe ko mu iyubakwa ry’iyi mihanda abatuye ingo 2,009 zizahabwa ingurane zikimuka

Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire, Emmanuel Katabarwa  yabwiye itangazamakuru ko hari imihanda iteganyijwe kuzaba yuzuye bitarenze muri Kamena 2023.

Izaba yaruzuye mu gihe umwaka w’ingengo y’imari uzaba ugana ku musozo.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko ikibazo gihari ari icy’uko imvura igira itya igakoma mu nkokora ibikorwa byo kubaka.

Iyo itabujije abantu kubaka, isenya ibyo bubatse bagatangira bundi bushya.

Ati: “Gusa rimwe na rimwe duhura n’imbogamizi zirimo imvura nyinshi, imiterere mibi y’imihanda imwe n’imwe ndetse n’izindi mpamvu zishobora kudindiza ibikorwa byo kubaka.”

Muri iyi gahunda yo kubaka iriya mihanda, hari n’undi izubakwa urimo uwa Zindiro-Masizi-Birembo-Kami-Gasanze ufite ibilometero 10.4, ariko kuri ubu hakaba hakirimo gukorwa inyigo y’uburyo uzubakwa.

Muri rusange biteganywa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ushobora kurangira hubatswe imihanda 21 ihuza ibice bitandukanye.

Hasanzwe kandi hari umugambi wo  kwagura umuhanda Giporoso-Kabuga, ndetse muri uyu muhanda harategurirwa umuhanda unyura mu kirere umeze nk’uwuzuye Kicukiro Centre.

Imihanda ingana n’ibilometero birenga 70 igiye kubakwa mu Mujyi wa Kigali

DomaNews.rw

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

20 hours ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

20 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

21 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

1 day ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

2 days ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

2 days ago