AMATEKA

#Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri w’icyizere

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere gitangiza iminsi 100.

Advertisements

Nk’uko bisanzwe, uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Perezida Kagame na Madamu bishyira indigo kumva ishyinguwemo imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 i Gisozi

Mu banyacyubahiro bawitabiriye harimo uhagarariye Abadipolomate mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside irimo IBUKA, AVEGA Agahozo na AERG.

Mu isengesho ritangiza uyu muhango, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yasabye Imana kwakira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza abayirokotse.

Yasabye Imana kandi guha imbaraga Abanyarwanda zo “kurwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza mu macakubiri”.

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku itariki nk’iyi mu 1994, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu Ntara zose z’igihugu.

Ati “Mu Cyumweru cy’itariki ya 7 na 14, biciwe ahantu 84 harimo Kiliziya n’Insengero zirenga 30. Nyange ho, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.”

Bizimana yavuze ko tariki 24 Mata, ari umunsi mubi mu mateka ya Jenoside kuko ari wo wishweho abantu benshi mu gihugu kuko barengaga 2500, ahantu 34 cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu.

Yatanze urugero rw’ibyabaye i Murambi, ahiciwe abarenga ibihumbi 50, i Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35, Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hiciwe ibihumbi 50, mu gihe i Butare kuri Paruwasi ya Karama hiciwe abarenga ibihumbi 70 abandi bicirwa mu bice bitandukanye, yaba muri Kaminuza, mu Bitaro n’ahandi.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Perezida Kagame na Madamu bagera ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cy’Icyunamo ku Gisozi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago