Umuhanzi Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yongeye kugaragariza urukundo akunda Igihugu cy’u Rwanda ashimira Perezida Paul Kagame.
Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania yagiye ku rukuta rwa Twitter yandikaho amagambo agira ati “Urakoze Kagame, Nta wowe nta mahoro, gusa ni ubutumwa butamazeho amasaha menshi ahita abusiba.”
Aya magambo kandi yari yayaherekejeho n’ifoto y’umukuru w’igihugu.
Aha kandi bidatinze uyu muhanzi yongeye gushimangira ko u Rwanda rwuzuyemo amahoro bitewe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.
Ati “Turagushimira perezida Paul Kagame kubwo gutuma u Rwanda rugira amahoro.”
Benshi bakurikira Harmonize barenga ibihumbi 200 kuri Twitter bagaragaje ukwishimira bikomeye iby’uyu muhanzi yatangaje bakana ukubyishimira(like) zireng ibihumbi 8.
Harmonize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye bitewe n’ibikorwa bye bigendanye n’umuziki yakoze watumye yigwizaho abakunzi batabarika ibi yabishyize hanze nyuma y’ubundi butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram ahumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Aha kandi yahise anahindura ifoto igize urwo rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ye ayisimbuje ibendera ry’u Rwanda.
Perezida Kagame ashimirwa na benshi kubera uruhare yagize rwo kubohora u Rwanda rwari mu icuraburindi kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo bari mu ngabo zahoze ari iza RPA bakongera gusubiza ubumuntu mu baturarwanda bari babaye nk’inyamaswa bamwe bica bagenzi babo ntacyo bapfa.
Kuri ubu u Rwanda rushimirwa n’abenshi bitewe n’iterambere rigezeho bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda.
Harmonize akunze kugendera u Rwanda ndetse akagaragaza kwishimira kurusura mu bice bitandukanye aba yagendeyemo by’umwihariako akaba inshuti y’umuhanzi Bruce Melodie.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…