‘Warakoze perezida Kagame gutuma u Rwanda rugira amahoro’ umuhanzi Harmonize ashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda

Umuhanzi Harmonize abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yongeye kugaragariza urukundo akunda Igihugu cy’u Rwanda ashimira Perezida Paul Kagame.

Uyu muhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania yagiye ku rukuta rwa Twitter yandikaho amagambo agira ati “Urakoze Kagame, Nta wowe nta mahoro, gusa ni ubutumwa butamazeho amasaha menshi ahita abusiba.”

Aya magambo kandi yari yayaherekejeho n’ifoto y’umukuru w’igihugu.

Aha kandi bidatinze uyu muhanzi yongeye gushimangira ko u Rwanda rwuzuyemo amahoro bitewe n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Ati “Turagushimira perezida Paul Kagame kubwo gutuma u Rwanda rugira amahoro.”

Benshi bakurikira Harmonize barenga ibihumbi 200 kuri Twitter bagaragaje ukwishimira bikomeye iby’uyu muhanzi yatangaje bakana ukubyishimira(like) zireng ibihumbi 8.

Umuhanzi Harmonize yashimiye Perezida Paul Kagame

Harmonize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye bitewe n’ibikorwa bye bigendanye n’umuziki yakoze watumye yigwizaho abakunzi batabarika ibi yabishyize hanze nyuma y’ubundi butumwa yashyize kuri story ye ya Instagram ahumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Aha kandi yahise anahindura ifoto igize urwo rubuga rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ye ayisimbuje ibendera ry’u Rwanda.

Perezida Kagame ashimirwa na benshi kubera uruhare yagize rwo kubohora u Rwanda rwari mu icuraburindi kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo bari mu ngabo zahoze ari iza RPA bakongera gusubiza ubumuntu mu baturarwanda bari babaye nk’inyamaswa bamwe bica bagenzi babo ntacyo bapfa.

Perezida Kagame yashimiwe n’umuhanzi Harmonize ko abate atariho nta mahoro yaba ahari

Kuri ubu u Rwanda rushimirwa n’abenshi bitewe n’iterambere rigezeho bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda.

Harmonize akunze kugendera u Rwanda ndetse akagaragaza kwishimira kurusura mu bice bitandukanye aba yagendeyemo by’umwihariako akaba inshuti y’umuhanzi Bruce Melodie.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *