MU MAHANGA

Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye abavuga ko abaturage be bakennye

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yikomye abavuga ko abaturage be bakennye ubwo yifatanyaga gukora umuganda n’abatuye muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, tariki ya 15 Mata 2023.

Advertisements

Abavuga ibyo ngo bagapimira ubukene ku idolari, we akabona barabaswe n’ubukoloni.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aganiriza abaturage

Ndayishimiye yagize ati: “Ukumva umuntu aravugira kuri radiyo, abwira umwenegihugu w’i Mishiha ngo ubukene buratwishe ngo kuko nta munyamishiha winjiza amadolari 425 ku mwaka, ngo yishwe n’inzara. Ariko murumva icyo gicucu yemwe? Uw’i Cendajuru ayo amadolari ayakoresha iki? Uriya mugabo wabivuze i Cendajuru ntahazi.”

Yasobanuye ko umuntu wavuze ko i Cendajuru bishwe n’inzara aba mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Gusa ntabwo yavuze amazina ye.

Perezida w’u Burundi yavuze ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko Umurundi akennye, nyamara atabwirirwa cyangwa ngo aburare, asaba abo muri Mishiha kujya bamagana ababibabwira nka Satani. Ati: “Umuntu uzaka akakubwira ko ukennye, kandi wowe uzi ko ukize, ujye umubwira uti ‘Toka Satani’!”

Perezida Ndayishimiye yaherukaga kwibasira Gabriel Rufyiri uyobora umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, nyuma yo kumusaba kugabanya ibiciro. Muri Werurwe 2023, yamwise umunebwe uvuga gusa.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago