Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye abavuga ko abaturage be bakennye

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yikomye abavuga ko abaturage be bakennye ubwo yifatanyaga gukora umuganda n’abatuye muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, tariki ya 15 Mata 2023.

Abavuga ibyo ngo bagapimira ubukene ku idolari, we akabona barabaswe n’ubukoloni.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye aganiriza abaturage

Ndayishimiye yagize ati: “Ukumva umuntu aravugira kuri radiyo, abwira umwenegihugu w’i Mishiha ngo ubukene buratwishe ngo kuko nta munyamishiha winjiza amadolari 425 ku mwaka, ngo yishwe n’inzara. Ariko murumva icyo gicucu yemwe? Uw’i Cendajuru ayo amadolari ayakoresha iki? Uriya mugabo wabivuze i Cendajuru ntahazi.”

Yasobanuye ko umuntu wavuze ko i Cendajuru bishwe n’inzara aba mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura. Gusa ntabwo yavuze amazina ye.

Perezida w’u Burundi yavuze ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko Umurundi akennye, nyamara atabwirirwa cyangwa ngo aburare, asaba abo muri Mishiha kujya bamagana ababibabwira nka Satani. Ati: “Umuntu uzaka akakubwira ko ukennye, kandi wowe uzi ko ukize, ujye umubwira uti ‘Toka Satani’!”

Perezida Ndayishimiye yaherukaga kwibasira Gabriel Rufyiri uyobora umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, nyuma yo kumusaba kugabanya ibiciro. Muri Werurwe 2023, yamwise umunebwe uvuga gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *