Muhire Henry wari umunyamabanga Mukuru muri FERWAFA hamwe na Iraguha David warukuriye DAF beguye ku mirimo yabo.
Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi w’ejo uwari umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mugabo Olivier Nizeyimana nawe yeguye.
Icyakora n’ubwo aba bombi basezeye nta kindi cyatangajwe ku iyegura ry’abo ndetse bose bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.
Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no kugeza bamwe mu nkiko.
Kuri uyu wa Kabiri, mu mukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Intare fc mu mukino wa kabiri mu irushanwa ry’Igikombe cya Amahoro, Intare Fc ntiyabashije kwitabira uwo mukino kandi yemeza ko FERWAFA yayirenganyije, ntiyanyurwa ni myanzuro yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.
Hari n’amakuru avuga ko umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba gusesa amasezerano yaraherutse gusinyira y’imyaka ibiri yo gutoza byose bikaba bifite aho bihuriye n’iyegura rya bamwe.
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…