IMYIDAGADURO

Bwa mbere Mama Sava yahishuye ikintu cyatumye atandukana n’umusore biteguraga kurushinga

Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava muri firime y’uruhererekane ya Papa Sava yavuye imuzi w’ikibazo cyatumye atandukana na Nshuti Alphonse uzwi ku izina rya Alpha bari bamaranye igihe mu rukundo.

Ibi habitangarije mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv, aho yeruye kumugaragaro ko atakiri mu rukundo n’umunyamakuru Alpha, ni nyuma y’uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

Ati “Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.”

Yavuze ko ibyavuzwe ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake ari ikinyoma kuko batari biteguye ariko babitekerezagaho kuko bari batarabona gatanya.

Byari byatangiye kuvugwa bombi baba bafite ubukwe

Ati “Muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.”

Agaruka ku kuba yaratwaye umugabo w’abandi, yagize ati “njyewe ntabwo natwaye umugabo w’abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk’inka. Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye?

Twabyumvikanyeho atakibana n’umugore we nanjye ntakibana n’umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu (…) Twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.”

Muri Mutarama 2023, Mama Sava avuga ko ibye na Alpha ari bwo byatangiye kwangirika kugeza bahisemo gutandukana.

Mama Sava yavuze ko yatandukanye n’umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

Analyssa wamamaye nka Mama Sava

Ubusanzwe Analyssa uzwi nka Mama Sava yavutse tariki ya 16 Ukwakira 1996, avukira mu karere i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi, yinjiye mu ruganda rwa cinema mu Ukwakira 2017 ubwo yakinaga muri filime yamenyekanye cyane ya Seburikoko.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago