SG na DAF bakoreraga muri FERWAFA beguye ku mirimo yabo

Muhire Henry wari umunyamabanga Mukuru muri FERWAFA hamwe na Iraguha David warukuriye DAF beguye ku mirimo yabo.

Ibi bibaye nyuma yaho ku munsi w’ejo uwari umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Mugabo Olivier Nizeyimana nawe yeguye.

Icyakora n’ubwo aba bombi basezeye nta kindi cyatangajwe ku iyegura ry’abo ndetse bose bavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Benshi bakomeje kuvuga ko aba bayobozi beguye ku mpamvu yuko iriya nzu (FERWAFA) irimo ibibazo bikomeye bishobora no kugeza bamwe mu nkiko.

Kuri uyu wa Kabiri, mu mukino wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na Intare fc mu mukino wa kabiri mu irushanwa ry’Igikombe cya Amahoro, Intare Fc ntiyabashije kwitabira uwo mukino kandi yemeza ko FERWAFA yayirenganyije, ntiyanyurwa ni myanzuro yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Hari n’amakuru avuga ko umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer ari gusaba gusesa amasezerano yaraherutse gusinyira y’imyaka ibiri yo gutoza byose bikaba bifite aho bihuriye n’iyegura rya bamwe.

Uwari SG wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye
Image
DAF wa FERWAFA nawe yeguye ku mirimo ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *