RWANDA

MINICOM yasobanuye impamvu ibishyimbo bitagabanyijwe ibiciro

Mu isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ryasize abacuruzi basabwe  kubahiriza ibiciro bishya byashyizweho ku biribwa birimo ibigori, ifu ya kawunga n’umuceri nkuko byashyizweho nyuma yo gusuzuma umusaruro w’ibyo biribwa mu gihugu.

Ni Ibintu byatangajwe ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru ikiganiro cyanagarutse ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri iherutse ku bitangaza.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Ngabitsinze Jean Chrisostome avuga ko ibi biciro byashyizweho nyuma y’ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo abahinzi n’abacuruzi ku buryo abarebwa n’izi mpinduka bumva neza impamvu z’izi mpinduka mu biciro bityo abantu bose ngo bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo biciro bishya.

Ku kibazo cy’abacuruzi bavuga ko itangazo rishyiraho ibiciro bishya bya kawunga, umuceri n’ibirayi ryasanze bafite ibyo bicuruzwa byinshi mu bubiko baranguye bahenzwe, Komiseri Mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Ruganintwali Bizimana Pascal, avuga ko abacuruzi baranguye bagatanga n’umusoro ku nyungu mbere bazasubizwa umusoro batanze mu gihe bagaragaje fagitire z’uburyo baranguye bityo ko ntawe ukwiye kugira urwitwazo mu gushyira mu bikorwa ibiciro bishya byashyizweho.

Ubu MINICOM ikaba yatangiye kugenzura uko ibi biciro birimo gushyirwa mu bikorwa.

Ivuga kandi ko ibiciro by’ibishyimbo bitashyizweho kandi bikenerwa cyane byatewe n’uko umusaruro wabyo mu gihembwe cy’ihinga gishize wabaye mucye biturutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe ku buryo muri iki guhembwe cy’ihinga ibiciro by’ibishyimbo bizarebwaho.

Mu byahinduriwe ibiciro by’ibiribwa ibishyimbo ntibirimo

Gushyiraho ibi biciro bikaba kandi byarashingiye kuri nkunganire leta igenda ishyira mu buhinzi ibi byose bikaba bigamije kongera umusaruro no guhangana n’ikibazo kimirire mibi.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago