RWANDA

Muhanga: Umugenzi waruhetswe kuri Moto avuye kwivuza yapfuye bitunguranye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, umusore witwa Nizeyimana Janvier uri mu kigero cy’imyaka 38 wo mu Karere ka Muhanga,  yapfuye bitunguranye, ubwo yari ahetswe kuri moto avuye kwivuza ku Bitaro bya Kagbayi.

Advertisements

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari avuye ku Bitaro bya Kabgayi, ageze mu Mujyi wa Muhanga hafi y’ahahoze Banki y’abaturage, yaryamye mu mugongo w’umumotari, aramwururutsa , hashize akanya ahita ashiramo umwuka.

Abaturage bavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1, bavuze ko uyu mumotari yari umutwaye ahitwa mu cyakabiri ariko apfira mu nzira.

Umwe yagize ati” Nyine yari amukuye uKabgayi, amugejeje hano haruguru, (hafi ya Banki y’abaturage)atangira kugenda ahengama, bamukuraho, bamutereka hariya, biza kurangira nyine apfuye.”

Undi nawe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yagize Ati” Twari tumeze nk’abamanukanye, ageze mu nzira amera nk’uhagaze. Uwo mugabo yari afite igipfuko mu mutwe, hanyuma asa nk’umuryamisha hariya .”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje amakuru y’uru rupfu.

Ati” Yari atwawe n’umumotari witwa ahishakiye Jaque, atwaye moto ifite purake RD 540ZD. Yari amuvanye iKabgayi, amuhawe n’umumama nawe ntiyari amuzi ngo amumugereze mu cya kabiri, ku muhanda ujya uMurambi.”

Akomeza ati” Yageze hafi ya Banki y’abaturage, yumva umuntu ahetse amuryamyeho.Yavuye kuri moto, ageze hasi yamaze kwitaba Imana.”

Uyu mugabo witabye Imana, yari asanzwe akora akazi k’ubukarani mu cya kabiri.

Amakuru avuga ko Kuva tariki ya 6 Mata 2023, yivurizaga ku Bitaro by’iKabgayi, ibikomere yari afite mu mutwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’ibikomere yivuzaga.

Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago