RWANDA

Muhanga: Umugenzi waruhetswe kuri Moto avuye kwivuza yapfuye bitunguranye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, umusore witwa Nizeyimana Janvier uri mu kigero cy’imyaka 38 wo mu Karere ka Muhanga,  yapfuye bitunguranye, ubwo yari ahetswe kuri moto avuye kwivuza ku Bitaro bya Kagbayi.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari avuye ku Bitaro bya Kabgayi, ageze mu Mujyi wa Muhanga hafi y’ahahoze Banki y’abaturage, yaryamye mu mugongo w’umumotari, aramwururutsa , hashize akanya ahita ashiramo umwuka.

Abaturage bavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1, bavuze ko uyu mumotari yari umutwaye ahitwa mu cyakabiri ariko apfira mu nzira.

Umwe yagize ati” Nyine yari amukuye uKabgayi, amugejeje hano haruguru, (hafi ya Banki y’abaturage)atangira kugenda ahengama, bamukuraho, bamutereka hariya, biza kurangira nyine apfuye.”

Undi nawe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto yagize Ati” Twari tumeze nk’abamanukanye, ageze mu nzira amera nk’uhagaze. Uwo mugabo yari afite igipfuko mu mutwe, hanyuma asa nk’umuryamisha hariya .”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje amakuru y’uru rupfu.

Ati” Yari atwawe n’umumotari witwa ahishakiye Jaque, atwaye moto ifite purake RD 540ZD. Yari amuvanye iKabgayi, amuhawe n’umumama nawe ntiyari amuzi ngo amumugereze mu cya kabiri, ku muhanda ujya uMurambi.”

Akomeza ati” Yageze hafi ya Banki y’abaturage, yumva umuntu ahetse amuryamyeho.Yavuye kuri moto, ageze hasi yamaze kwitaba Imana.”

Uyu mugabo witabye Imana, yari asanzwe akora akazi k’ubukarani mu cya kabiri.

Amakuru avuga ko Kuva tariki ya 6 Mata 2023, yivurizaga ku Bitaro by’iKabgayi, ibikomere yari afite mu mutwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’ibikomere yivuzaga.

Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro by’iKabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago