RWANDA

Gen. Muhoozi yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko n’umuryango wa Perezida Kagame-AMAFOTO

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa mbere tariki 24 Mata, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu by’agasirikare Gen Muhoozi Kainerugaba yakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko n’umuryango wa Perezida Kagame.

Gen Muhoozi Kainerugaba yizihirije isabukuru ye y’amavuko i Kigali

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga z’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame arikumwe n’umuryango we bagaragaye bishimiye kwizizanya isabukuru n’uyu muhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Museveni.

Mu butumwa buri kuri urwo rubuga, bugira buti “Mu ijoro ryakeye, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’intumwa ze ku mugoroba wo kwishimira isabukuru ya Gen Muhoozi.”

Perezida Kagame ageze ijambo ku bitabiriye ibirori

Tariki 24 Mata buri mwaka, Gen Muhoozi Kainerugaba yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro yahisemo kuyizihiriza i Kigali ku butumire bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri ibyo Birori yongeye gushimangira ubushuti bw’ibihugu byombi bushingiye ku bushuti.

Ati “Ushobora kugira amahoro ariko nta bushuti, turi inshuti kandi dufite n’amahoro.”

Perezida Kagame ashimira Gen Muhoozi kuba yaragize uruhare mu kagarura amahoro n’ubushuti bw’ibihugu byombi byari byarajemo agatotsi. Avuga ko yabaye ikiraro cyiza cyo kuzahura ibyari byarabaye ikibazo ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa Gen. Muhoozi we yashimiye Perezida Kagame ku Nka aherutse kumugabira ndetse mu nka 10 yamuhaye yazifashe neza kuri ubu zikaba zimaze kuba 17 kuribyo bikaba bishimangira ko ubushuti afite n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame.  

Ni mugihe umwaka ushize Gen. Muhoozi ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 48 nawe yari yatumiye Perezida Paul Kagame ndetse ubwitabire bye arabukurikiza, n’ibirori kandi byari byitabiriwe n’umuryango wa Perezida Museveni.

Gen Muhoozi yashimiye Perezida Kagame kumukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru

Gen Muhoozi wizihije imyaka 49 yageze mu Rwanda kuri iki Cyumweru arikumwe n’itsinda rimuhereke, uyu mugabo kandi ni umwe mu baherutse gutegura igitaramo cyo kwishimira ifungurwa ry’umupaka uhuza Uganda n’u Rwanda cyabereye i Kabale.

Bafashe ifoto y’urwibutso

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago