Kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame agirira urizinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri Tanzania, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.
Perezida Kagame amaze iminsi mu ngendo aho mu cyumweru cyashize yasuye ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika birimo Guinea Bissau, Guinea Conakry na Benin.
Kuri ubu agiye kwerekeza muri Tanzania, igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakoreye urugendo rw’iminsi ibiri mu Rwanda tariki ya 02 na 03 Kanama 2021.
Urwo rwari urugendo rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania muri Werurwe 2021 asimbuye Dr. John Pombe Magufuli wari umaze kwitaba Imana.
Perezida Kagame yaganiriye na Madamu Samia Suluhu ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, icyo gihe kandi umukuru w’igihugu cya Tanzania yanasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’uruganda ruteranyirizwamo imodoka mu Rwanda rwa VolskWagen ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…