Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania

Kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame agirira urizinduko rw’akazi rw’iminsi 2 muri Tanzania, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu.

Perezida Kagame amaze iminsi mu ngendo aho mu cyumweru cyashize yasuye ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika birimo Guinea Bissau, Guinea Conakry na Benin.

Kuri ubu agiye kwerekeza muri Tanzania, igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakoreye urugendo rw’iminsi ibiri mu Rwanda tariki ya 02 na 03 Kanama 2021.

Urwo rwari urugendo rwe rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania muri Werurwe 2021 asimbuye Dr. John Pombe Magufuli wari umaze kwitaba Imana.

Perezida Kagame yaganiriye na Madamu Samia Suluhu ku kurushaho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, icyo gihe kandi umukuru w’igihugu cya Tanzania yanasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’uruganda ruteranyirizwamo imodoka mu Rwanda rwa VolskWagen ruherereye mu cyanya cy’inganda i Masoro.

Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’akazi muri Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *