MU MAHANGA

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Advertisements

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.

Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n’abandi bayobozi muri iki gihugu. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bikaza gukurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame hateganyijwe ko hasinywa amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yageze muri Tanzania
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax
Perezida Kagame asuhuza abayobozi ba Tanzania baje kumwakira

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago