Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ibihugu byombi bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.

Ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n’abandi bayobozi muri iki gihugu. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bikaza gukurikirwa n’ikiganiro n’itangazamakuru.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame hateganyijwe ko hasinywa amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame yageze muri Tanzania
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax
Perezida Kagame asuhuza abayobozi ba Tanzania baje kumwakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *