Ndanda wabyarana abana babiri n’umunyamakurukazi Anitha Pendo yibarutse ubuheture ku mugore baherutse kurushinga.
Nizeyimana Alphonse wamenyekanye nka Ndanda ubwo yakinaga umupira w’amaguru nk’umunyezamu ari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka umwana wa gatatu n’umugore we mushya.
Tariki 8 Nyakanga 2021 nibwo Ndanda n’umugore we Grace basezeranye imbere y’amategeko.
Amakuru yemeza ko uyu muryango wibarutse umwana wabo w’imfura kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.
Ndanda kuri ubu asigaye atuye mu gihugu cy’Ubwongereza aho umukunzi we yarasanzwe atuye, yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’igihe gito atangaje ko yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru.
Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeye umupira nyuma yo kunyura mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’andi.
Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.
Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.
Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.
Muri bose nta wavuze icyo bapfuye, gusa mu magambo uyu mugabo yashyize kuri Instagram yashimangiraga ko azakomeza kwita ku bana be.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…