Ndanda ufitanya abana babiri na Anita Pendo yibarutse ubuheture

Ndanda wabyarana abana babiri n’umunyamakurukazi Anitha Pendo yibarutse ubuheture ku mugore baherutse kurushinga.

Nizeyimana Alphonse wamenyekanye nka Ndanda ubwo yakinaga umupira w’amaguru nk’umunyezamu ari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka umwana wa gatatu n’umugore we mushya.

Tariki 8 Nyakanga 2021 nibwo Ndanda n’umugore we Grace basezeranye imbere y’amategeko.

Amakuru yemeza ko uyu muryango wibarutse umwana wabo w’imfura kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.

Ndanda usigaye utuye mu Bwongereza yamaze kwibaruka ubuheture ku mugore mushya

Ndanda kuri ubu asigaye atuye mu gihugu cy’Ubwongereza aho umukunzi we yarasanzwe atuye, yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’igihe gito atangaje ko yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru.

Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeye umupira nyuma yo kunyura mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’andi.

Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Anita na Ndanda batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2016 ndetse uwo mwaka bibaruka umuhungu w’imfura witwa Tiran.

Mu Ukwakira 2018 nibwo yabyaye umuhungu wa kabiri, ariko nyuma y’ibyumweru bibiri Ndanda ahishura ko urugo rwabo rwasenyutse.

Muri bose nta wavuze icyo bapfuye, gusa mu magambo uyu mugabo yashyize kuri Instagram yashimangiraga ko azakomeza kwita ku bana be.

Abana Ndanda yabyaranye n’umunyamakurukazi Anita Pendo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *