Nyuma y’uko imvura nyinshi iguye mu mpera z’iki Cyumweru, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero bikaba ngombwa ko uwo muhanda ufungwa, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abakoresha uwo muhanda ko wongeye kuba nyabagendwa.
Umuhanda Rubavu-Rutsiro ndetse na Rubavu-Musanze yarangijwe cyane bitewe n’inkangu n’imyuzure by’imvura yaguye igasiga ufunzwe.
Itangazo Polisi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga riragira riti “Turabamenyesha ko ubu imihanda Rubavu- Rutsiro na Rubavu- Musanze ifunguye ku binyabiziga byose.”
“Umuhanda Ngororero-Muhanga ubu ni nyabagendwa.”.
Umuhanda Muhanga-Rutsiro-Rubavu uri mu wibasiwe n’ibiza by’imvura, aho amazi menshi yatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira 3 Gicurasi 2023, ukangirika bikomeye.
Ukunzwe kandi kwibasirwa n’ibyondo bituruka mu misozi byiroha mu muhanda bikawufunga, hakiyongeraho no kuridukirwa n’inkangu kubera imikingo iwugize ifite ubuhaname burebure.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…