RWANDA

Peace Cup: Rayon Sports yatokoye ijisho rya Mukura Vs, APR Fc yirangaraho imbere ya Kiyovu Sports

APR Fc yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports byarangiye aya makipe yombi anganyije igitego 1-1, mugihe Mukura Vs yakorewe comeback na Rayon Sports iyitsinda 3-2.

Aya makipe yose yakinaga imikino ibanza ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro ku bibuga bitandukanye.

APR Fc yari yakiriye mu Bugesera Kiyovu Sports yabanje gutsinda igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Kwitonda Alain ku munota wa 24 igice cya mbere kirangira gutyo.

Christian umukinnyi wa APR Fc agundagurana na Serumogo

Igice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gutambaza imipira ari nako hashakishwa igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Kiyovu Sports naho APR Fc ishaka icya kabiri cyo gushimangira intsinzi.

Ku munota wa 74 Kiyovu Sports yitwaraga neza yaje kubona igitego cyayo cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard Umukino urangira amakipe anganyije.

Rayon Sports yakoze akantu i Huye

Kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Rayon Sports yatokoje ikipe ya Mukura Vs yari imbere y’abafana yishyura ibitego 2 yari yatsinzwe ikongezamo ni cya gatatu cy’itsinzi.

Ibitego bibiri bya Mukura Vs yatsinze Rayon Sports yatunguwe itsindwa igitego cya mbere cyaje cyihuse ku munota wa 1 gusa gitsinzwe na Kamanzi Achraf, mugihe icya kabiri cyatsinzwe na Mukyogotya Robert ku munota wa 28 igice cya mbere kirangira gutyo.

Rayon Sports yagiye mu rwambariro ikosora amakosa yose yinjira mu gice cya kabiri ubona ko ifite inyota yo gutsinda nyuma y’iminota ibiri gusa Luvumbu Heritier yahise ayibonera igitego cya mbere, byahise bihindura isura ku kibuga aho Rayon Sports yakomeje gushakisha uburyo bwo kwishyura n’igitego cya kabiri.

Ku munota wa 81 Mukura Vs yari yarushinjwe bikomeye yahise itsindwa igitego cya kabiri n’umukinnyi witwa Joackim Ojera, ntibyarangiriye aho Rayon Sports yakomeje kugaragaza inyota yo kubona intsinzi umunya Cameroon Leandre Onana yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota w’inyongera wa 92 w’umukino.

Leandre Onana Rutahizamu wa Rayon Sports wababaje Mukuru Vs

Imikino y’igikombe cy’Amahoro ya ½ yo kwishyura izakinwa hagati tariki 13 na 14 Gicurasi 2023 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Abanyacyubahiro batandukanye bakurikiye umukino wa APR FC na Kiyovu Sports, uw’ishati y’umweru ni Perezida wa Kiyovu Sports
Abatoza b’Amavubi nabo bawukurikiye

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

19 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

20 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

20 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

20 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago