RWANDA

Kigali: Uduce twa kajagari tugiye kuba amateka mu mwaka umwe

Umujyi wa Kigali wahisemo ko mu mwaka umwe uduce tumwe na tumwe tugaragaza ko turi mu kajagari tugomba kuba twabaye isibaniro.

Imiturire y’iyi mirenge yiganjemo aho Umujyi wa Kigali wamaze kwemeza ko hashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, ugasaba abahatuye kwimuka.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Muhirwa Marie Solange, yatangarije ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko hari gukorwa umushinga wo kuvugurura uburyo bw’imiturire ahantu hatandukanye, ku buryo hadakomeza kwitwa amanegeka.

Yavuze ko hari gutunganywa ruhurura zose n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakenera, ndetse na bo bakavugurura inyubako zabo ku buryo aho bizakorwa hazaba hatagishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Ati “Nk’aha mu Biryogo murabona ko twashyizemo ibikorwa remezo by’ibanze n’abaturage bagatangira kuvugurura inzu zabo, ubu ruhurura zimeze neza, nta kibazo kigihari na kariya gace kose nta muntu tukibarira mu manegeka.”

“Ubu uwo mushinga turi kuwukora hano muri Gitega, Rwezamenyo Muhima na Kimisagara na ho twaratangiye, na ho twumva ko hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata umwaka utaha uwo mushinga uzaba urangiye, ku buryo na kariya gace kose tuvuga ngo nta muntu twaba tukibarura mu bantu batuye mu manegeka.”

Imibare y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko ibibanza 24.444 biri mu mirenge 35 igize uyu mujyi birimo inzu zigera ku bihumbi 27, ari byo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ari ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw’ubutabazi.

Muhirwa yavuze ko hazakomeza no kubakwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abantu benshi hakoreshejwe ubutaka buto.

Avuga ko mu mushinga wiswe ‘Mpazi’ wo gutuza neza abava mu kajagari mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hamaze gutuzwa neza imiryango 110 ku butaka bwari butuweho n’imiryango 30 gusa.

Mu mwaka wa 2016, mu Mujyi wa Kigali habarurwaga imiryango ibihumbi 34 yari ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga.

Christian

Recent Posts

U Rwanda rwanyomoje Amerika yarushinje kurasa mu nkambi iri hafi ya Goma

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanyomoje Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo…

10 hours ago

Abagenzi bagera kuri 70 bafashwe n’indwara yo kuruka ubwo bari mu ndege

Abagenzi bagera kuri 70 bari mu ndege yavaga mu birwa bya Maurice yerekeza i Frankfurt…

11 hours ago

Nyanza: Abantu babiri baguye mu mugezi wa Burakari

Abantu babiri bapfuye barohamye mu mugezi wa Burakari uherereye mu Murenge wa Busoro mu Karere…

11 hours ago

Ambasaderi Karabaranga yasuye ikipe ya APR BBC iri mu irushanwa rya BAL

Kuri iki gicamunsi, Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Karabaranga Jean Pierre yasuye ikipe ya APR…

1 day ago

Shakib umugabo wa Zari na Harmonize barifuza kumvana mu mitsi

Ni ibikubiye mu butumwa Harmonize yasangije abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ubutumwa Shakib…

1 day ago

Nyuma y’amezi atanu basezeranye, Kenny Sol n’umugore we bibarutse imfura

Umuhanzi Kenny Sol n'umugore we bari mu byishimo bihambaye nyuma y'uko yibarutse imfura yabo. Amakuru…

1 day ago