RWANDA

Kigali: Uduce twa kajagari tugiye kuba amateka mu mwaka umwe

Umujyi wa Kigali wahisemo ko mu mwaka umwe uduce tumwe na tumwe tugaragaza ko turi mu kajagari tugomba kuba twabaye isibaniro.

Imiturire y’iyi mirenge yiganjemo aho Umujyi wa Kigali wamaze kwemeza ko hashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga, ugasaba abahatuye kwimuka.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Muhirwa Marie Solange, yatangarije ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko hari gukorwa umushinga wo kuvugurura uburyo bw’imiturire ahantu hatandukanye, ku buryo hadakomeza kwitwa amanegeka.

Yavuze ko hari gutunganywa ruhurura zose n’ibindi bikorwa remezo abaturage bakenera, ndetse na bo bakavugurura inyubako zabo ku buryo aho bizakorwa hazaba hatagishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Ati “Nk’aha mu Biryogo murabona ko twashyizemo ibikorwa remezo by’ibanze n’abaturage bagatangira kuvugurura inzu zabo, ubu ruhurura zimeze neza, nta kibazo kigihari na kariya gace kose nta muntu tukibarira mu manegeka.”

“Ubu uwo mushinga turi kuwukora hano muri Gitega, Rwezamenyo Muhima na Kimisagara na ho twaratangiye, na ho twumva ko hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Mata umwaka utaha uwo mushinga uzaba urangiye, ku buryo na kariya gace kose tuvuga ngo nta muntu twaba tukibarura mu bantu batuye mu manegeka.”

Imibare y’Umujyi wa Kigali igaragaza ko ibibanza 24.444 biri mu mirenge 35 igize uyu mujyi birimo inzu zigera ku bihumbi 27, ari byo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ari ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw’ubutabazi.

Muhirwa yavuze ko hazakomeza no kubakwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abantu benshi hakoreshejwe ubutaka buto.

Avuga ko mu mushinga wiswe ‘Mpazi’ wo gutuza neza abava mu kajagari mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hamaze gutuzwa neza imiryango 110 ku butaka bwari butuweho n’imiryango 30 gusa.

Mu mwaka wa 2016, mu Mujyi wa Kigali habarurwaga imiryango ibihumbi 34 yari ituye ahantu hashyira ubuzima bwayo mu kaga.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

18 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

19 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

19 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago