Muri kivu y’Amajyepfo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’abana babiri batoraguwe n’abagiraneza ubwo babasangaga bareremba hejuru y’amazi.
Abo bagiraneza batabaye bavuze ko babasanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, Bikaba bivugwa ko bashobora kuba bari bahamaze nibura iminsi itatu bareremba hejuru y’amazi.
Delphin Birimbi ukuriye société civile muri Kalehe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko abo bana ari bazima kugeza ubu gusa ngo igikurikiyeho ni ugushaka ababafasha kubarera. Ati “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”
Delphin, asobanura ko aba bantu batoraguwe mu duce dutandukanye kuri uyu wa mbere. Umwe ngo yakuwe mu gace ka Nyamukubi undi akurwa mu gace ka Bushushu.
Aba bana bakibarirwa mu mezi, nta makuru ahagije yabatanzweho, icyakora ngo icyamenyekanye n’uko ubwo basangwaga ku mazi bari bari hejurru y’ibisigazwa by’inzu yatwawe n’ibiza. Imibare imaze gutangwa y’abahitanywe n’ibiza kugeza ubu barengaho 400 naho ababuriwe irengero bararenga 5000.
Ni mu gihe abagera kuri 200 bakomeretse naho inzu z’abaturage zirenga 1,300 zarasenyutse, amashuri, ibitaro, insengero, ibiraro (amateme) n’ibikorwa remezo by’amazi menshi byinshi nabyo byarangiritse.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…