Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri Kenya bwavuze ko intare y’ingabo yabarizwaga mu ishyamba ikekwaho kuba ariyo yarishaje cyane muri Afurika kandi ikaba ari imwe mu za kera cyane ku isi, yapfuye nyuma yo guterwa amacumu n’abahigi.
Iyi ntare yiswe Loonkiito, ifite imyaka 19, yapfiriye mu cyaro cyahitwa Olkelunyiet mu ijoro ryo ku wa gatatu, tariki ya 10 Gicurasi nyuma yo abahigi barimo guhiga inyamaswa.
Iki cyaro gihana imbibi na parike y’igihugu ya Amboseli, mu Majyepfo ya Kenya.
Itsinda rishinzwe kubungabunga ibyerekeye Intare zo mu ishyamba zavuze ko iyo Ntare ariya kera cyane kandi bishoboka ko ikomoka muri Afurika”. Intare nyinshi ziba hafi imyaka 13 mw’ishyamba nibura.
Nk’uko ikigo gishinzwe inyamaswa ku Isi kibivuga ngo intare hafi ya zose ziba muri Afurika.
Ku wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi, umuvugizi w’ishami ry’ibinyabuzima rya Kenya (KWS), Paul Jinaro, yatangaje ko iyo intare yari ishaje kandi ifite intege nke maze irimo izerera mu cyaro ivuye muri parike ishakisha ibyo kurya.
Jinaro ntabwo yemeje niba ariyo intare ishaje cyane mu gihugu cyabo ariko avuga ko “ariyo yarishaje cyane”.
Impuzandengo yo kubaho kw’Intare ni imyaka 13 mwishyamba, nubwo zishobora kubaho igihe kinini mu bwihisho.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…