Billy Graham wabaye icyamamare mu mukino wa WWE ubu ari mubuzima bugoye kandi umuryango we wavuze ko ikibazo cye gikomeye.
Kuwa mbere tariki 15 Gicurasi, Valerie umugore w’uyu mukinnyi uzwiho kuba yarubatse umubiri no guterura ibiremeye yatangaje amakuru y’ubuzima bwe avuga ko butameze neza.
Yagize ati “Nyamuneka amasengesho akenewe ku mugabo wanjye, abaganga barashaka kumukura mu bibazo by’ubuzima arimo gufashwamo muri iri joro, bikomeje kuncanga.”
Konti ya GoFundMe yashyiriweho Graham yerekanye ko uyu mugabo w’imyaka 79 afite “ibibazo byinshi by’ubuzima bukomeye” kandi amaze ibyumweru birenga bitatu muri ICU (Ahakenerwa ubufasha bw’abaganga bwihariye).
Uyu mugabo uri mu bubatse umubiri yigeze kugira uburwayi bukomeye mu matwi no kuvunika kwigufwa ryo mu gahanga, kunanirwa k’umutima, diyabete, no kutumva. Umuryango we wavuze ko aherutse no gutakaza ibiro 45.
Graham yazamutse cyane mu ishyirahamwe ry’imikino yo muri Amerika yabateruye ibiremereye ndetse na nyuma yaho akomera muri federasiyo y’imikino yo ku rwego rw’Isi.
Mu 2004, Graham wiyitaga nka Hulk Hogan yatowe muri WWE na bagenzi be barimo Jesse Ventura, Scott Steiner, na Ric Flair nka bamwe mu banyabigwi b’ibihe byose muri uwo mukino.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…