Jamie Foxx yasubijwe mu bitaro
Bivugwa ko umukinnyi wa filime w’umunyamerika, Jamie Foxx yasubijwe muri kimwe mu bigo byo gusubiza ubuzima bwababaswe n’indwara mu gihugu cye nyuma yuko avuye mu bitaro.
Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo uyu mukinnyi yagiye kwivuriza i Chicago kuva muri Mata mu byumweru bike gusa nyuma y’ububabare yagize butaramenyekana.
Abakobwa be Corinne Foxx na Anelise Foxx ngo ni bamwe mu bakomeje kumuba hafi muri ibyo bitaro.
Ibibazo by’ubuzima bwa Jamie ntibiramenyekana, ariko bivugwa ko iki kigo kizobereye mu gukiza indwara yo mu bwonko, kuvura imisokoro y’umugongo, no kuvura kanseri.
Amakuru yaherukaga gutangwa n’umukobwa we Corinne yavuze ko Se akomeje kwitabwaho kandi ameze neza.
Mu byatangajwe na Corinne, ufite imyaka 29, kuri Se w’imyaka 55 abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yagize ati: “Ibigezweho mu muryango: Birababaje kubona uburyo itangazamakuru rikora nabi.” “Papa amaze ibyumweru byinshi hanze y’ibitaro, kandi yitaweho.”
Uyu mukobwa nawe usanzwe akina filime yavuze ko Jamie ubwo yari yaratashe yanakinnye umukino wa “Pickleball” kandi ko akomeje gukora ibishoboka byose ngo asubire mu buzima busanzwe.
Ibi yabitangaje nyuma yuko ikinyamakuru Radar Online kivuze ko umuryango wa Jamie “witegura ikibi” mu gihe umukinnyi wamamaye muri filime “Ray” nyamara yakize. Umunyamakuru Touré yanavuze mu nyandiko ye yanyujije kuri Instagram yamaze gusibwa ko “Ubuzima bwe bukomeje kwitabwaho muri ICU.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…