IMIKINO

John Terry wakiniye Chelsea fc yageneye impano y’imodoka abana be b’impanga ihagaze akayabo karenga miliyoni 50 Frw ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

John Terry wakanyujijeho muri ruhago mu ikipe ya Chelsea Fc yageneye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes abana be b’impanga ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 17.

Kuri uyu wa kane, uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 42, yerekeje kuri Instagram asangiza ibyishimo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’impanga ze Summer na Georgie yujuje imyaka 17 y’amavuko.

Summer na Georgie barikumwe n’ababyeyi babo

Yasangije ibyo byishimo ashyiraho amafoto yerekana imitako yabo ihuye hamwe n’imitsima yari yakorewe impanga ze, mbere yo kwerekana n’imodoka zabo ebyiri yabaguriye nziza cyane, zaguzwe hafi 41.000 by’amapound.

Imodoka yerekanye ni iyo mu bwoko bwa plush Mercedes A Class AMG Line Premium Plus, ihagaze amapound agera ku 41.000 iki nshya.

Mu byo yagaragaje, John Terry yasangije abana be bombi n’umugore we Toni, aho yashyizeho amafoto abiri ya Mercedes nziza cyane yahaye abana be bizihije isabukuru y’imyaka 17.

AMAFOTO:

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

13 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago