John Terry wakiniye Chelsea fc yageneye impano y’imodoka abana be b’impanga ihagaze akayabo karenga miliyoni 50 Frw ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

John Terry wakanyujijeho muri ruhago mu ikipe ya Chelsea Fc yageneye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes abana be b’impanga ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 17.

Kuri uyu wa kane, uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 42, yerekeje kuri Instagram asangiza ibyishimo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’impanga ze Summer na Georgie yujuje imyaka 17 y’amavuko.

Summer na Georgie barikumwe n’ababyeyi babo

Yasangije ibyo byishimo ashyiraho amafoto yerekana imitako yabo ihuye hamwe n’imitsima yari yakorewe impanga ze, mbere yo kwerekana n’imodoka zabo ebyiri yabaguriye nziza cyane, zaguzwe hafi 41.000 by’amapound.

Imodoka yerekanye ni iyo mu bwoko bwa plush Mercedes A Class AMG Line Premium Plus, ihagaze amapound agera ku 41.000 iki nshya.

Mu byo yagaragaje, John Terry yasangije abana be bombi n’umugore we Toni, aho yashyizeho amafoto abiri ya Mercedes nziza cyane yahaye abana be bizihije isabukuru y’imyaka 17.

AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *